Ubwumvikana bwabaye buke hagati y’abavandimwe 2 aribo Beyonce Knowles ndetse na murumuna we Solange Knowles aho Solange Knowless adashyigikiye nagato urukundo ndetse n’uburyo beyonce arimo kugaragarana na Kim Kardashian.
K’uruhande rwa Solange Knowles we nkuko abitangaza ngw’impamvu nyamukuru yagakwiye gutuma beyonce atagirana ubushuti na Kim Kardashian ati nuko beyonce isi yose imufata nk’ikitegererezo ndetse ngo nk’umuhanzi kazi w’icyamamare.
Beyonce niwe muhanzi wa mbere uzicyo gukora dufite, n’umudamu w’ikitegererezo ndetse unafite akamaro kanini isi dutuye , ariko kim kardashian ntabwo imyitwarire ye ihuye nagato niya beyonce kuko ibyo yifashisha mu kumenyekana bitari byiza ndetse bitaniyubashye, ati yamenyekanye kuko yifotoza yambaye ubusa cyangwa agakina filimi z’urukozasoni kubwanjye rero ntabwo mbona ubushuti bukwiye hagati ya beyonce na Kim Kardashian
Solange knowless uheruka ibumoso na kim kardashian utangira iburyo
Nkuko dukomeza tubikesha ikinyamakuru cya entertainment wise ngo kuruhande rwa Beyonce we siko bimeze kuko yarangije kumushyira mu nshuti ze ndetse ntanicyo bateze gupfa mu gihe ntakibi aramukorera, bikaba bivugwako ngo beyonce yabwiye murumunawe solange kwafite uburenganzira bwose bwo gukundana n’umuntu wese yifuza kandi ashaka atariwe ugomba kumuhitiramo uwo bagomba kuba inshuti.
Kurundi ruhande kim we asanaho arimo gushakisha urukundo hagati ye na beyonce abishyizemo ingufu cyane doreko aherutse no guha impano y’umuringa wo kwambara ku kuboko umwana wa beyonce ariwe blue ivy carter, uwo muringa bivugwako uhagaze akayabo k’ibihumbi bitanu by’ama dolari ($5,000), ibyo byose Solange Knowles we akaba arimo kubibona nkaho kim arimo kugura urukundo abinyujije kuri Blue ivy carter, umukobwa wa jay-z na beyonce.

via The News from http://kimklines.blogspot.com